English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Igisupusupu yagarutse mu isura nshya yatunguye benshi [ +Amafoto]


Ijambonews. 2020-05-18 18:07:28

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka [Igisupusupu] ubarizwa muri Label The Boss Papa, ya Alain Muku, yagarutse mu muziki mu isura nshya ateguza indirimbo ye nshya yise ‘Isubireho’ yashyize hanze agace kayo gato.

Uyu muhanzi wari umaze igihe kitari gito atagaragara mu muziki yongeye gukangura abibazaga aho yagiye hasohoka amafoto ye yambaye amaherena, teinture mu mutwe ndetse anambaye imirimbo itandukanye.

Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020 ni bwo Nsengiyumva yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’amezi atandatu acecetse mu muziki.

Nsengiyumva ubu agaragara afite ‘Tenture’ ku mutwe, amaherena ku gutwi, impeta eshatu ku ntoki-Nyine yifotoje mu buryo bwa gisitari ibintu atari asanzwe amenyereweho.

Nsengiyumva yakunzwe mu ndirimbo ya mbere yasohoye yitwa ‘Mariya Jeanne’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 mu gihe cy’umwaka umwe imaze isohotse.

Yakunzwe kandi mu ndirimbo ‘Icange mukobwa’, ‘Rwagitima’ ndetse na ‘Uzaze urebe u Rwanda’ yari aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo nshya ‘Isubireho’ Nsengiyuma agiye gusohora, mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Jay P n’aho amashusho yatunganyijwe na Fayzo Pro.

Nkuko byatangajwe iyi ndirimbo izagera kubakunze ibihangano bya Nsengiyumva nu gihe cya vuba aha.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Byahinduye isura: Umutoza wa APR FC yajyanywe gutoza mu bana b’iyi kipe.

Byahinduye isura: Abafite umugambi wo kurandura umutwe wa M23 babyutse bakozanyaho.

Umuhanzi Kizz Daniel ugiye kumurika EP nshya yatangaje ko yapfushije nyirabukwe.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Bruce Melodie uri kubarizwa muri Canada agiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusesekara i Kigali.



Author: Ijambonews Published: 2020-05-18 18:07:28 CAT
Yasuwe: 730


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Igisupusupu-yagarutse-mu-isura-nshya-yatunguye-benshi-[-+Amafoto].php